Umunyonzi wo mu Bufaransa ukomeje gusangiza abantu ibyo agenda abona mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yageze mu Burundi ahahurira n’akaga gakomeye

Umufaransa Kino Yves ukomeje kuzenguruka ibihugu bya Afurika akoresheje igare ndetse akanasangiza isi yose ibyo agenda abona akoresheje urubuga rwa YouTube, nyuma yo  kuva mu Rwanda akajya mu gihugu cy’u Burundi avuga ko agifitiye amatsiko yagezeyo yukwa inabi n’umupolisi ndetse bituma atishimira iki gihugu aho yavuze ko ariyo mpamvu kidasurwa.

Kino Yves yavuye mu Rwanda yerekeza i Burundi abanje kunyura mu gihugu cya Tanzaniya kubera ko umupaka uhuza igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda ufunze.

Muri videwo yashyize kuri shene ye ya YouTube yahaye umutwe ugira uti: “Iyi niyo mpamvu nta muntu usura iki gihugu [yavugaga u Burundi], agaragaza yinjirana ibyishimo mu mujyi wa Muyinga ho mu Burundi, abanza kujya muri Hoteli yagombaga gucumbikamo ngo aruhuke ariko biba ngombwa ko asohoka kugira ngo ajye gushaka ibyo kurya ari naho yaje guhurira n’umupolisi akamwuka inabi mu buryo bukomeye.

Ubwo yageraga aho yabonaga ko ashobora kuhafatira ifunguro, yasanze hari urusaku rwinshi barimo gucuranga cyane abasaba ko bagabanya, baranga bituma akomeza ajya gushaka ahari umutuzo ngo abe ariho afatira ifunguro. Yakomeje ajya ahandi ahasanga umukobwa wamubwiye ko we adacuruza ibyo kurya ariko ko ashobora kumwereka aho yabigurira.

Umukobwa yamujyanye, Kino Yves asaba ibyo kurya kugira ngo abijyane ajye kurira aho wa mukobwa acururiza, ariko ubwo bari bamaze kubishyira ku isahani nibwo haje umupolisi ukuze afite amahane menshi n’ijwi rikanga abanza kumubaza mu rurimi rw’igifaransa uwamuhaye uburenganzira bwo gufata amafoto.

Kino Yves yamwijeje ko agiye kubihagarika, ariko atarazimya kamera uwo mupolisi yahinduye ururimi noneho atangira kumukanga mu cyongereza, ari nabwo uyu Mufaransa yahise azimya kamera.

Umupolisi yakanze Kino Yves ubwo yari agiye gufata ifunguro