Abanyarwanda 8 bamaze kugaragaza ko bashaka guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, (NEC) yatangaje ko abantu umunani bamaze kuyigezaho ubusabe bwo kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Ni mu gihe habura amezi abiri gusa ngo Abanyarwanda binjire mu matora azaba akomatanyije ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Mu gihe habura igihe gito ngo amatora abe, NEC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze igaragaza uko ibintu bihagaze kugeza ubu. Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yavuze ko kugeza ubu bamaze kwakira abantu umunani bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abantu 41 bifuza kwiyamamariza umwanya w’Abadepite.

Gasinzigwa yavuze ko nubwo byumvikana nk’aho abamaze gutanga ubusabe ari benshi ariko ko batari baba abakandida ngo kuko ubusabe bwabo buzabanza kugenzurwa abujuje ibisabwa bakemererwa. Yanasabye abashaka kuziyamamaza bakaba bari gushaka imikono mu baturage ko bakwirinda kubashukisha amafaranga no kuko bitemewe.

Ati: “Iyo ugiye gusaba umukono icyo biba bivuze nuko umwegera ukamusobanurira, ukareba ko ari kuri lisiti y’itora, ni ikiganiro cy’umuntu n’undi kandi twizera ko twabisobanuye bihagije, twizeye ko bizagenda neza”.

Gasinzigwa yongeyeho ati: “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi”.

NEC ivuga ko kuri ubu Abanyarwanda bangana na miliyoni icyenda n’ibihumbi maganatanu (9.500.000) bafite kuva ku myaka 18 kuzamura bari kuri lisiti y’itora. Abagera kuri miliyoni ebyiri bakazaba batoye ku nshuro ya mbere.

Kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga aho ufata telefone  ugakanda code  *169# ahasigaye ugakurikiza amabwiriza.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe kuva taliki ya 14 kugeza taliki ya 16 Nyakanga 2024, hakazakoreshwa Site z’Itora 2 441 zifite Ibyumba by’Itora 17 400 mu gihugu hose.