Gatsibo: Bahangayikishijwe n’urugomo rw’umusore witwa Yadufashije ku buryo nta muntu ukigenda wenyine mu nzira

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Bukomane, mu murenge wa Rwimbogo ho mu karere ka Gatsibo baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’urugomo rw’umusore wo muri aka gace witwa Yadufashije Jean de Dieu uzwi nka Dodiye ugendana ibyuma ku manywa na nijoro.

Bamwe mu baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze ko urugomo rw’uyu musore rubateye impungenge ngo kuko ruteza umutekano muke aho nta muntu ukigenda wenyine mu nzira ngo kuko aba atinya kwicwa n’uyu musore cyangwa akaba yamukorera urundi rugomo rw’uburyo butandukanye.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Urugomo n’ubugome by’uyu musore Dodiye biraduhangayikishije cyane. Nawe reba umuntu muhura afite ibyuma akakwanjama, akagukubita ndetse akanaguteragura ibyuma kubw’amahirwe Imana igakinga ukuboko”.

Undi ati: “Aherutse gukubita umuturage amuhindura intere hanyuma amujugunya mu rutoki ku buryo ururimi rwe rutabashaga kuva mu kanwa cyakora mbere ubwo yahuruzaga twarabyumvishe turamutabara, undi na we atubonye ajugunya hasi”.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gicurasi 2024 ubwo uyu musore witwa Yadufashije yageragezaga kwiruka, abaturage bamwirutseho maze baramufata bamushikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo aryozwe ibyo yakoreye umuturage aheruka gukubita akamuhindura intere kugeza ubwo yajyanywe ku Bitaro bya Kabarore.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko uyu musore yari akwiriye gufungwa burundu ngo kuko iyo agarutse aza afite ubugome buruta ubwa mbere, ndetse ngo ubwo yafungwaga yababwiye ko nagaruka azihorera ku bagize uruhare mu ifatwa rye.