Nyanza: Gitifu wavuzweho kurya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yakoze ikintu cyatumye benshi bamwibazaho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rurangazi, mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza yasezeye ku mirimo kugeza igihe kitazwi nyuma y’uko yavugwagaho kurigisa amafaranga abaturage batangaga y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sant).

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yemeza iby’aya makuru akavuga ko yamaze kubona ibaruwa yanditswe n’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa witwa Murangwa Jean Bosco asezera ku kazi ariko ko kugeza ubu atari yasubizwa. Yagize ati: “Yego yasabye guhagarika akazi igihe kitazwi gusa ibaruwa twayibonye ejo nubwo tutaramusubiza”.

Hari andi makuru kandi avuga ko mbere y’uko Murangwa Jean Bosco  ajya kuyobora akagari ka Rurangazi muri Nyagisozi, yabanje kuyobora akagari ka Karama mu murenge wa Cyabakamyi ari naho bivugwa ko yariye amafaranga yari yahawe n’abaturage ngo ajye kubishyurira Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Ubwegure bwa Murangwa ntibwavuzweho rumwe kuko hari abavuga ko ibyo gushinjwa kurigisa amafaranga y’abaturage yabifashe nko kwibasirwa ndetse ngo akaba yari yaratangiye kugira impungenge ko bishobora kuvamo icyaha nshinjabyaha isaha ku isaha akaba yatabwa muri yombi.

Ubwegure bwa Murangwa niburamuka bwemejwe n’akarere ka Nyanza, azaba akurikira abandi bagenzi be bagiye begura ku mpamvu zabo bwite, aho mu myaka itanu ishize Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari umunani bamaze gusezera bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.