Police FC irifuza rutahizamu ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Kiyovu Sports

rIkipe ya Police FC irifuza gukinisha Kilongozi Richard ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Kiyovu Sports aho akina nka rutahizamu uca ku ruhande rw’iburyo.

Amakuru dukesha KigaliToday aravuga ko ikipe ya Police FC iherutse gutwara igikombe cy’Amahoro 2024 ikaba izanaserukira igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup 2024-2025 yateye intambwe yegera ubuyobozi bw’Urucaca ibusaba ko bayigurisha Richard Kilongozi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akaba amaze umwaka umwe akinira Kiyovu Sports.

Aya makuru akomeza avuga ko bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bamaze kwemeza iby’igurishwa ry’uyu mukinnyi, ariko hakaba hari abandi batabikozwa bavuga ko badashobora kugurisha umukinnyi ngo kuko bazabura abandi bakinnyi babakinira  dore ko ikipe yabo iri mu bihano bya FIFA bityo bakaba batemerewe kugura abakinnyi bashya keretse gusa babanje kwishyura abo babereyemo imyenda.

Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports yagize ati: “Bamwe ntabwo babyemera, abandi barabyemera, biraruhije kuko tutemerewe kugura”.

Umunyamabanga mukuru wa Police FC, Umutoni Claudette we avuga ko ibyo atabizi ariko ko bibaye aribyo bisanzwe bifite uko bikorwa. Yagize ati: “Oya, ibyo ntabwo mbizi, ayo makuru ntabwo nyazi ariko ibintu nk’ibyo muri Police FC dufite uko tubitangaza kumugaragaro iyo hari ikibaye”.

Richard Kilongozi Bazombwa ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2023 aho muri icyo gihe yanifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports. Nubwo umwaka w’imikino 2023-2024 Kiyovu Sports bitayigendekeye neza ariko uyu musore we ku giti cye yagerageje kwigaragaza neza mu kibuga.