Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita ku barimu bagaragaza imyitwarire itari myiza

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutita kubanyeshuri gusa, ahubwo bakita no kubarimu bagaragaza imyitwarire idahwitse yaba ku mashuri ndetse no mu muryango Nyarwanda muri rusange. Ibi byavugiwe mu mwiherero wabaye mu cyumweru gishize, ukaba wari umwiherero witabiriwe n’abashinzwe uburezi mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Prof. Kabera Callixte, Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yavuze ko hari abarimu usanga bafite imyitwarire itari myiza, bityo akaba yarasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko bakwita ku myitwarire y’abo barezi.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kankobwa ruherereye mu murenge wa Mpanga, Abayisenga Emelyne yavuze ko ku kigo ayobora bafite akanama gashinzwe imyitwarire karimo abarimu, ababyeyi ndetse n’abayobozi ku buryo iyo umwarimu ashatse kujya mu nzira zidatunganye bamukebura agasubira ku murongo.

Nirere Vestine uyobora ishuri ryigenga rya Utunyange Vision School avuga ko abarimu bajya bagira imyitwarire idahwitse, ndetse ngo akenshi usanga abo barimu ari n’abahanga. Yavuze ko mu mashuri yigenga nabo bafite akanama gashinzwe imyitwarire bifashisha iyo hari umwarimu wagaragaje imyitwarire itari myiza. Iyo babona ntacyo bihindura bamushyikiriza akanama k’umurenge byaba ngombwa ngo bakifashisha n’abo basengana.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko barimo gutegura uko bahuriza hamwe abarimu kugira ngo babaganirize n’imyumvire yabo izamuke cyane kugira ngo bagaragaze impinduka n’aho batuye. Yagize ati: “Twasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko nk’abayobozi muri ako gace, batareba uburezi bw’abanyeshuri gusa, banareba bakanegera abarimu, babagire inama ku myifatire kugira ngo bagaragaze impinduka n’aho batuye. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo tubasaba kwegera amashuri bakaganiriza abarezi kugira ngo bibafashe kuzamura imyumvire”.

Mu karere ka Kirehe habarurirwa amashuri 132 arimo ayigenga ndetse n’aya leta.