Nyanza: Umugabo yagiye gutera akabariro ku mugore utari uwe bibaviramo akaga gakomeye

Umugabo wo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kibirizi, akagari ka Rwotso mu mudugudu wa Bigaraga yafatiwe mu cyuho arimo gusambana n’umugore w’abandi bombi bahita bajyanwa gufungirwa kuri station ya RIB ya Kibirizi.

Amakuru dukesha umuseke aravuga ko kuri uyu wa 20 Gicurasi, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41  yagejeje ikirego kuri RIB station ya Kibirizi aho arega umugore we uri mu kigero cy’imyaka 32 basezeranye byemewe n’amategeko avuga ko yamufashe asambana n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 29.

Amakuru avuga ko igikorwa cy’ubusambanyi hagati y’aba bombi cyabaye mu ijoro ruo kuwa 17 rishyira kuwa 18 Gicurasi uyu mwaka, ubwo abagiye kubafata babakinguje bakanga kubakingurira ahubwo bakarara bibereye muri gahunda zabo.

Uwatanze ikirego avuga ko kuri iriya taliki ya 17 yahamagawe kuri telefone n’umugore we amubaza aho aherereye, amubwita ko akiri mu itsinda, nyuma yaje gutaha ageze mu rugo asanga nyamugore ntawe uhari amuhamagara no kuri telefone umugore ntiyayitaba, nibwo umugabo yafashe icyemezo cyo kumushakisha mu baturanyi, aribwo bamubwiye ko bamubonye ari kumwe n’uwo mugabo babafatanye.

Uyu mugabo yihutiye kureba muramu we maze bajyana kuri uwo mugabo wamusambanyirizaga umugore, bagezeyo basanga bikingiranye mu nzu. Barabakomangiye banga gufungura, niko kwiyambaza ubuyobozi bw’umudugudu ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga kuko banze gukingura bararamo bibereye muri gahunda zabo kugeza ubwo mu gitongo ku italiki 18 hitabajwe inzego zirimo RIB, Polisi na Dasso.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo wafatiwe iwe aryamanye n’umugore w’abandi, umugore we aheruka kwahukana. Gusa ngo abantu bakaba bakekaga aba basambanye kuko bari bamaze iminsi bafitnye agakungu.

Ikinyamakuru Umuseke gikomeza kivuga ko abasambanye bemera icyaha aho bavuze ko batangiye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ku isaha ya saa tatu z’ijoro bakageza saa sita z’ijoro bakaruhuka. Bityo ngo bakaba baranze gukingura kuko batinyaga ko hari uwabagirira nabi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rukomeje iperereza mu gihe abakurikiranyweho icyaha bo bemera ko atari ubwa mbere, ko bari basanzwe baryamana.