Rutsiro: Bahangayikishijwe no kumara umwaka urenga nta muyobozi bafite

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musasa ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe no kuba bamaze umwaka urenga badafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ngo kuko kuva muri Werurwe 2023 ubwo Uwamariya Clemence wari Gitifu w’uyu murenge yarwaraga nta wundi wo kumusimbura babazaniye, hayoborwa n’abayobozi b’agateganyo.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ibi bituma hari serivise zimwe na zimwe batabona uko babyifuza ngo kuko Gitifu w’umusigire cyangwa w’agateganyo aba atemerewe kuzibaha nk’aho abashaka gusezerana imbere y’amategeko biba ngombwa ko hitabazwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi begeranye.

Aba baturage bifuza ko kuba uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa yararwaye akamara igihe kirekire gutya, bagombye kuba barashakiwe undi umusimbura mu nshingano ze, akazikomeza nk’uko amategeko agenga abakozi ba leta abiteganya.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yemeza ko iki kibazo koko kiriho ndetse akavuga ko cyatewe nuko sisitemu ifasha mu gushaka abakozi itari imeze neza.

Yagize ati: “Tumaze amezi ane sisitemu yo gushaka abakozi yarahagaze. Uwari umuyobozi yaje kurwara ubwo bitwemerera kuba twashyiraho undi mukozi, ubungubu sisitemu yarafunguwe, ngirango gutanga amabaruwa asaba akazi byarangiye ku italiki ya 16 Mata tugeze mu cyiciro cyo guhitamo abujuje ibisabwa”.

Mu mategeko arebana n’abakozi ba Leta mu Rwanda biteganyijwe ko iyo umukozi arwaye bigatuma adakomeza inshingano ze nk’umuyobozi arwazwa mu gihe cy’amezi 6. Iyo binaniranye ntabashe kugaruka mu nshingano ze yari afite, hashakwa umusimbura kuri wa mwanya yariho.

Source: IMIRASIRETV