Nyabihu: Mu mashuri bibutse abana n’impinja bishwe muri Jenoside

Ku nshuro ya mbere, umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice wagejeje igikorwa cyo Kwibuka mu mashuri abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu ntara y’Iburengerazuba aho wahereye mu karere ka Nyabihu kaje kiyongera ku karere ka Kicukiro n’aka Bugesera twari dusanzwe tuberamo iki gikorwa.

Kuri uyu wa mbere taliki 20 Gicurasi 2024 nibwo hatangiye igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka mu mashuri impinja n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa kikaba cyari gisanzwe kibera mu mashuri yo mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, ndetse no mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice yavuze ko  bafite intego y’uko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu ndetse no mu Banyarwanda batuye hanze yarwo. Ati: “Ni igikorwa cyaberaga mu mashuri yo mu karere ka Kicukiro muri Kigali, mu mwaka ushize tukigeza mu Bugesera, none ubu kimaze kwaguka kuko ku nshuro ya mbere kiri kubera mu karere ka Nyabihu ndetse turateganya no kugera mu tundi turere. Turifuza ko iki gikorwa kigera mu mashuri yose agize igihugu no muri Diaspora”.

Kuri iyi nshuro, iki gikorwa kizakorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe kugeza taliki 24 Gicurasi aho hazajya hatangwa ubutumwa bumwe mu mashuri yose. Hakazifashishwa n’imikino mu Kwibuka, mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

Ni ku nshuro ya 14 NFF Rwanda yibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.