Polisi yemereye akayabo umuntu wese uzayifasha gufata umwarimu wa kaminuza wasambanyije umwana ufite ubumuga bwo kutabona

Igipolisi cya Uganda cyashyizeho igihembo kingana na miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda ku  muntu wese Kuzatanga amakuru yafasha mu gufata Dr Lawrence Eron wigishaga muri kaminuza kubera ibyaha akekwaho byo gusambanya umwana ufite ubumuga bwo kutabona.

Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 53 yigishaga kuri kaminuza ya Kyambogo mu gihugu cya Uganda, aho kuri ubu arimo gushakishwa kubera gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16, uwo mwana akaba afite ubumuga bwo kutabona.

Umwe mu bakozi ba kaminuza ya Kyambogo utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, yavuze ko uyu munyeshuri wigaga ahitwa Sir Apollo Kaggwa, Nakisunga mu karere ka Mukono yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu wa kaminuza nyuma y’uko bari bavuye mu nama i Nairobi muri Kenya.

Nk’uko uyu mukozi wa kaminuza akomeza abitangaza, uyu mwana wasambanyijwe asanzwe afashwa n’umuryango Royal Dutch Vision, umuryango utera inkunga abana bafite ubumuga bwo kutabona mu mashuri yisumbuye mu bice byinshi by’igihugu, uyu muryango kandi ukaba ufatanya na kaminuza ya Kyambogo mu gushyira mu bikorwa gahunda zawo.

Amakuru akomeza avuga ko taliki ya 7 Ukwakira 2023, uyu munyeshuri wahohotewe hamwe na bagenzi be bagiye mu nama i Nairobi muri Kenya. Iri tsinda rikaba ryari riyobowe na Dr Lawrence Eron usanzwe ashinzwe ishami ryitwa Special Needs an Rehabilitation muri kaminuza ya Kyambogo.

Nyuma y’uko iyo nama irangiye ku italiki ya 14 Ukwakira, aba banyeshuri baratashye maze bamwe mu bakozi ba kaminuza basabwa kugeza bamwe muri abo bana iwabo bakoresheje imodoka zabo. Aha akaba ariho bivugwa ko Dr Lawrence yasambanyirije uyu mwana.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Umukobwa umwe yazindutse bukeye bwaho asanga yasambanyijwe. Yahise yihutira kujya ku ishuri abimenyesha ubuyobozi. Iri shuri ryaterefonnye ababyeyi b’umukobwa utuye muri Aruwa (West Nile)”.

Ku italiki 23 Ukwakira uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi, gusa nyuma yaje kurekurwa atanze ingwate ari nabwo yahise aburirwa irengero kuri ubu akaba arimo gushakishwa uruhindu.