Abantu 11 basize ubuzima mu mpanuka yabereye mu ruganda rw’isukari abandi barakomereka bikabije

Mu gihugu cya Tanzaniya, abantu 11 bapfuye abandi babiri barakomereka bazize impanuka yatewe n’iturika ry’imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’, imashini ikaba yaturitse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzaniya, Shaban Murugujo, Umuyobozi ushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi mu ntara ya Morogoro yemeje iby’aya makuru, avuga ko iyi mpanuka yabereye mu ruganda rw’isukari kuri uyu wa Kane taliki 24 Gicurasi 2024 mu masaha ya saa moya za mu gitondo, maze abakozi 11 bahita bitaba Imana, abandi babiri barakomereka.

Yagize ati: “Nibyo koko abantu 11 bitabye Imana abandi babiri barakomereka, mu gihe barimo bitegura gutunganya isukari aho mu ruganda. Byumvikane ko kugira ngo uruganda rutangire gutunganya isukali hari urugero rw’ubushyuhe ruba rukeneye, mu gihe cy’imyiteguro hategerejwe ko urwo rugero rw’ubushyuhe rugera, nibwo umupira ubushyuhe mu mashini waturitse, abo bantu bari imbere mu ruganda, bahura n’ubwo bushyuhe bukabije, 11 bahita bagwa aho ako kanya”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana ariko ko iperereza rigikomeje.

Akomeza agira ati: “Impamvu nyayo yateye uko guturika ntiramenyekana ariko ubu ipererea ririmo kuba. Hari itisinda rinini ryamaze kugera mu ruganda kugira ngo hamenyekane icyateye uko guturika. Nihagira ikimenyekana tuzabitangaza”.