Bazahatwika hashye! Bruce Melodie na Element berekeje mu Bwongereza

Umuhanzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Bruce Melodie hamwe na Element uzwiho kuvanga umuziki berekeje mu Bongereza aho bagiye gutaramira mu mujyi wa Londres kuri uyu wa 25 na 26 Gicurasi 2024.

Mbere y’uko burira indege, Bruce Melodie yavuze ko bagiye batinze kubera ibikorwa barimo bakorana we na Element ndetse bakaba batazanatinda ku mugabane w’i Burayi ngo kubera ko hari gahunda nyinshi bazaza bakomerezaho i Kigali.

Yagize ati: “Tugiye dutinze kubera akandi kazi twari dufite, wumve ko no kuwa 28 Gicurasi 2024 ngomba kuba nagarutse. Imana narayisenze nayo iranyumva ubu akazi kabaye kenshi”.

Bruce Melodie yavuze ko nyuma yo gutaramira i Londres ateganya kujya gutaramira no muri Canada, naho Element we avuga ko agomba guhita agaruka kubera akazi kenshi afite i Kigali harimo n’indirimbo nshya azahita ashyira hanze.

Aba bahanzi bitabiriye igitaramo cyitwa ‘Shady Mixtape’ kigiye kubera i Londres mu Bwongereza ku nshuro ya gatandatu. Byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka; Sizza  Man, Vinka, Alien Skin,  Azawi, Spice Diana, Mudra, John Blaq, n’abandi benshi.