Hamissa Mobetto aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wavuzwe muri APR FC

Umunyamideri akaba n’umuhanzikazi, Hamissa Mobetto wamamaye cyane muri Tanzaniya ndetse no muri Afurika y’Ibirasirazuba kuri ubu arimo kuvugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukinnyi ukomeye cyane mu ikppe ya Yanga ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso witwa Stephane Aziz Ki.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo Hamissa Mobetto yatangaje ko ari mu rukundo rushya n’umuherwe witwa Kevin Sowax ukomoka mu gihugu cya Togo. Urukundo rwabo rwaravuzwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga maze rurashyuha kugeza ubwo uyu mugabo yagabiye umukunzi we Hamissa imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Gusa urukundo rw’aba bombi ntirwarambye kuko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo inkuru yacicikanye ivuga ko Hamissa Mobetto na Kevin Sowax batakiri kumwe, ariko bo bakaba ntacyo bigeze babitangazaho.

Kuri ubu noneho inkuru ishyushye mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya nuko Hamissa Mobetto ari mu rukundo rw’ibanga n’umukinnyi ukinira ikipe ya Yanga, Stephane Aziz Ki wavukiye mu gihugu cya Cote d’Ivoire ariko akaba akinira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso.

Ibi binyamakuru bigatangaza aya makuru bishingiye ku kuba uyu mukinnyi uherutse kwifuzwa na APR FC yaragaragaye ku kibuga cy’indege aherekejwe na Hamissa Mobetto.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo bari ku kibuga cy’indege Hamissa amuherekeje, yabonye ko hari abarimo babafata amashusho maze bituma Hamissa amwiyaka aca ukwe, ariko ubusanzwe urukundo rwabo rukaba rurambye ngo kuko hari n’igihe bajya bafata urugendo bagatemberana bombi.