Hatangajwe aho guhuza Imirenge SACCO mu buryo bw’ikoranabuhanga bigeze

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ndagijimana Uzziel yatangaje ko gahunda zo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nka Umurenge SACCO, zigenda zegereza umusozo ngo kuko kugeza ubu zigeze ku gipimo cya 94 ku ijana zishyirwa mu bikorwa. Ndetse ngo 6% bisigaye bizaba byatunganye mu gihe cya vuba.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Gicurasi 2024, mu nama ya ‘Microfinance Tech Summit’ ihuza ibigo by’ikoranabuhanga hirya no hino bifite aho bihuriye n’urwego rw’imari iciriritse, kugira ngo byerekwe amahirwe ari mu Rwanda hagamijwe kugira ngo hazamurwe urwego rwa serivise z’imari idahenze. Iyi nama ikaba yarateguwe n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda ( Association of Microfinance Institutions in Rwanda).

Uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2014, hagomba gushyirwaho ‘Cooperative Bank’ hagamijwe guhuriza hamwe imirenge 416 yo mu Rwanda, ndetse wari witezweho kwihutisha serivise kugira ngo umuturage aho yaba afite konti hose ajye ahwabwa serivise aho yaba ageze hose mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagize ati: “Kugira ngo ibigo by’imari iciriritse bitange serivise nziza kandi zihendutse zinagere ku bantu bose, ikoranabuhanga ribifitemo uruhare rukomeye kandi hakaba hari ntambwe imaze guterwa”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR (Association of Microfinance Institutions in Rwanda), Kwikiriza Jackson yavuze ko mu by’ibanze ikoranabuhanga rigomba gukemura mu bigo by’imari iciriritse, harimo gukemura ibibazo by’abadafite uburyo bwo kwizigama no korohereza abaturarwanda mu gufata inguzanyo.

Yagize ati: “ni ukugira ngo turebe n’icyakorwa mu rwego rw’amategeko kugira ngo byorohe, ariko tunarebe uko twahangana n’ibibazo bizanwa n’ikoranabuhanga. Icyo dushaka nuko Abanyarwanda bose begera imari kandi ntibishyure 1,000Frws mu gihe bagiye kuzigama amafaranga 500. Nta kundi byakorwa tutabifashijwemo n’ikoranabuhanga”.

Ihuriro rya AMIR rigizwe n’ibigo 458, kuri ubu bikaba bimaze kwimakaza ikoranabuhanga ku kigero kingana na 85%.

Ibigo by’Imari Iciriritse n’imikoreshereze ya telefone biri mu byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwego rwa serivise z’imari zidahenze mu Rwanda, kuva ku rugero rwa 48% mu mwaka wa 2008, kugeza kuero rwa 93% mu mwaka wa 2020.