Kayonza: Gitifu yagiye mu nama yahaze ka manyinya biba ngombwa ko hitabazwa ibipimo bya polisi

Mu karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama witabiriye inama ku biro by’umurenge yakererewe ndetse yanasinze mu buryo bwagaragariraga buri wese maze bitabaza ibipimo bya polisi aho basanze apima 400%.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Gicurasi 2024 ubwo habaga inama yaguye y’umuurenge yari yitabiriwe n’abakuru b’imidugudu, abayobozi b’utugari, abakozi bose b’umurenga ndetse n’izindi nzego zihagarariye abaturage. Iyi nama ikaba yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by’abaturage.

Ubwo iyi nama yatangiraga basanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gikaya adahari maze basaba abakuru b’imidugudu yo muri ako kagari kujya kumuhamagara kuri telefone. Uyu munyamabanga nshingwa bikorwa yaje kuhagera inama iri hafi kurangira ndetse yanasinze ku buryo bwagaragariraga buri wese, maze bahita bahamagara Polisi y’u Rwanda izana ibipimo bikoreshwa mu gupima abashoferi bareba ko batanyweye ibisindisha, maze bapimye uyu mu gitifu basanga afite ibipimo biri hejuru ya 400% ngo kuko inzoga yari yayihereye mu gitondo.

Nyemanzi Jean Bosco, umuyobozi w’akarere ka Kayonza yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza ku buryo yagiye yihanangirizwa inshuro nyinnshi, ndetse ngo yagiye yandika amabaruwa menshi asaba imbabazi ku buryo no mu minsi yashize yari yahawe igihano cy’amezi atatu yarahagaritswe mu kazi kubera ubusinzi no gutanga serivise mbi ku baturage.

Meya yakomeje agira ati: “yari asanzwe yitwara nabi , yarihanangirijwe kandi kenshi, hari n’amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivise ku nzego z’ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese. Umuturage wagiye ku biro akamubura ahita avuga ko inzego z’ibanze twese dukora nabi”.

Meya Nyemanzi yakomeje avuga ko hagiye gukurikizwa amategeko bakareba icyo avuga ku muyobozi wagaragaje imyitwarire itari myiza. Yanagiriye inama abandi bayobozi ko bakwitwararika bakita ku nshingano zabo ngo kuko iyo umuyobozi umwe akoze nabi byitirirwa inzego zose.