Kigali: Abajura bateye bitwaje imbunda z’ibikinisho bahahurira n’akaga gakomeye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024 nibwo ibisambo byitwaje imbunda bivugwa ko zari ibikinisho bateye mu mudugudu wa Birembo, akagari ka Ngara, mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ariko babiri mu bateye baza gufatwa undi umwe akaba agishakishwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze ko mbere y’uko ibi bisambo bigera muri aka gace ka Birembo byari byabanje guteza umutekano muke muri santere ya Zindiro ibegereye.

Umwe muri aba baturage utashatse ko umwirondoro we ujya hanze yavuze ko bumvishe ibisambo bikubita inzugi, bagasohoka bagasanga bifite imbunda. Ati: “Baje ari batatu batangira gukubita inzugi, noneho tubumvishe dusanga uko ari batatu bafite imbunda, gusa ariko zishobora kuba ari iz’ibikinisho nubwo hari abavuga ko ari iza nyazo”.

Undi yagize ati: “Twari twicaye ahangaha mu masaha ya saa mbiri, saa tatu ariko bari bavuye mu i Zindiro bamaze kumena ikigage cy’umuntu bamwatse n’ibihumbi 100. Noneho bakigera ahangaha umudamu batwaye ibihumbi 70Frws aba arababonye asanga arabazi asanga ni abatubuzi”.

Uyu muturage akomeza avuga ko ibi bisambo bikigera muri aka gace ka Birembo byabyukije umucuruzi bimukangisha ko ngo acuruza inzoga zitemewe, ari bwo abaturage bagize amakenga maze bahamagara ubuyobozi, bubabwira ko bafata ibyo bisambo. Abaturage bakimara kumva ko ari ibisambo ngo bahise babyirukankana, umwe arabacika bandi babiri barafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent yahamije iby’aya makuru yemeza ko babiri bafashwe bagahita bashyikirizwa inzego z’umutekano mu gihe undi agishakishwa, icyakora ngo amakuru y’uko bari bafite imbunda, Gitifu Nyamutera yavuze ko atayahamya ngo kuko iperereza ririmo gukorwa rikaba ntacyo ryari ryagaragaza.

Gitifu Nyamutera yashimiye aba baturage batanze amakuru bigatuma ibi bisambo bifatwa, ndetse anasaba abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora kugira ngo batabangamira ituze rya rubanda.