Muhanga: Ntibakozwa ibyo gukoresha agakingirizo bavuga ko kabishya imibonano mpuzabitsina

Mu nama yabereye mu karere ka Muhanga yahuje abakora umwuga w’uburaya, bamwe mu bari bitabiriye iyo nama basanzwe bakorera uburaya mu mujyi wa muhanga bavuze ko hari abagabo badakozwa ibyo kwambara agakingirizo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ngo kuko bituma ibiha.

Mu buhamya abakora uburaya batanze bavuze ko babangamiwe bikomeye na bamwe mu bakiriya babo badakoresha agakingirizo ahubwo bagashyira imbere inyungu z’amafaranga, babasaba kwambara agakingirizo bakanga bitwaje ko ngo uwagakoresheje adashimisha umubiri nk’uko bikwiriye.

Umwe mu bakora umurimo w’uburaya mu karere ka Muhanga utarifuje ko imyirondoro ye igaragara yavuze ko hari ikiganiro abanza kugirana n’umugabo uje amugana akeneye ko bakorana imibonano mpuzabitsina, akamwerek ibyiza byo gukoresha agakingirizo n’ingaruka zigera ku utagakoresheje, ku buryo umukiriya akora ibijyanye n’amahitamo ye ariko yabanje kwerekwa ukuri.

Yagize ati: “Hari ababyumva bakagakoresha abandi bakabyanga, bakavuga ko babaha ikiguzi cy’amafaranga menshi”.

Akomeza avuga ko habaho igihe ananiwe kumvikana n’umukiriya wanze gukoresha agakingirizo, bagatandukana kubera iyo mpamvu. Ati:”Hari umugabo uza ntashake gukoresha agakingirizo iyo utarebye kure, uhakura ubwandu cyangwa ukabwongerera umukiriya usanzwe abufite, byose bisaba gushishoza”.

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abafite Virus itera Sida (National Association for Supporting People Living with HIV/AIDS), Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bisa no kwiyahura. Agasobanura ko ababikora bashobora guhura n’ubwandu bwa Virus itera Sida cyangwa bagahura n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuryango Nyarwanda ufasha aahuye n’ikibazo cyo kwandura Sida uvuga ko 35% by’abakora uburaya mu Rwanda babana n’ubandu bwa Sida.

Gusa  Guverinoma y’u Rwanda yamaze kurenza zimwe mu ntego Umuryango w’abibumbye, Ishami rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) ryihaye yo kugeza ubuvuzi ku babana n’ubwandu bwa Sida mu mwaka wa 2020.