Papa Francisco yaciriye inzira umwana w’umuhungu wifuje kuba Umutagatifu kubera ibyo yakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga

Umwana w’umuhungu w’Umutaliyani wari munsi y’imyaka 20 wari waravukiye i Londre mu Bwongereza yitezweho kugirwa umutagatifu kubera uko yagiye akoresha ubumenyi bwe mu gukwirakwiza inyigisho za Kiliziya Gatulika ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo bamwe bamwise ‘Umumenyekanishamana’.

Carlo Acutis yapfuye mu mwaka wa 2006 icyo gihe akaba yari afite imyaka 15, bivuze ko naramuka ashyizwe mu batagatifu azaba ariwe mutagatifu wenyine uzaba ubayeho mu bantu bavutse hagati y’umwaka wa 1980 na 1990.

Ibi bije bikurikiye igikorwa cya Papa Francisco cyo kwitirira uyu mwana w’umuhungu igitangaza cya kabiri giherutse kuba ku munyeshuri wo muri Kaminuza yo mu mujyi wa Florence mu Butaliyani. Uwo munyeshuri yaviraga amaraso mu bwonko nyuma yo gukomereka mu mutwe. Iki gitangaza cyemejwe nyuma y’uko Papa agiranye inama n’akanama ka Vatican gashinzwe kugira abantu abatagatifu.

Mu mwaka wa 2020 nibwo Carlo Actus yagizwe umuhire, iyo ikaba yari ntambwe ya mbere yamwerekezaga ku kuba umutagatifu nyuma y’uko yitiriwe igitangaza cya mbere cyo gukiza umwana w’umunya Brazil wari urwaye indwara yavukanye yo mu mpindura (pancréas).

Carlo Actus yapfiriye mu mujyi wa Monza mu majyaruguru y’Ubutaliyani nyuma yo gusangwamo kanseri yo mu maraso izwi nka leukaemia. Igihe kinini cy’ubuzima bwe yakimaze mu Butaliyani.

Umurambo we wajyanywe mu mujyi wa Assisi mu Butariyani rwagati, nyuma y’umwaka umwe apfuye. Ubu uruhukiye mu ruhame ahantu abantu bose bashobora kuwureba. Hamwe n’ibindi bikoresho bivugwa ko bifite aho bihuriye na we.

Ubusanzwe ibitangaza bikorwaho iperereza ndetse bigasuzumwa mu gihe cy’amezi menshi, umuntu akaba ashobora kwemezwa nk’umutagatifu mu gihe bigaragara ko nibura hari ibitangaza bibiri yakoze.

Umuntu uheruka kugirwa umutagatifu ni umubikira wo mu kinyejana cya 18 witwa Maria Antonia de Paz y Figueroa, uzwi nka Mama Antula, akaba yarabaye umuntu wa mbere ukomoka mu gihugu cya Argentine wabaye umutagatifu.