Police FC yatandukanye n’abakinnyi icyenda barimo na kapiteni wayo

Ikipe ya Police FC yo mu Rwanda yamaze gukurira inzira abakinnyi icyenda bose ibabwira ko bajya gushaka andi makipe azabakinisha mu mikino y’umwaka utaha ngo kuko yo itakibakeneye, harimo n’abakinnyi bayimazemo igihe kirekire.

Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko mu bakinnyi 12 b’ikipe ya Police FC basoje amasezerano, muri bo 7 bamaze kubwirwa ko nta yandi masezerano mashya bazahabwa mu gihe abandi batatu bo atararangira basabwe gushaka amakipe bazatizwamo.

Mu bakinnyi babwiwe kujya gushakira ahandi nyuma yo gusoza amasezerano harimo; Ndizeye Gadi ukina inyuma ibumoso, Rurangwa Mossi ukina mu bwugarizi bwo hagati, Patrick Ruhumuriza ukina inyuma iburyo, Rutanga Eric wigeze kuba kapiteni w’iyi kipe, Kapiteni Nshuti Dominique Savio n’umunyezamu Janvier Kwizera uzwi nka Rihungu.

Police FC kandi irimo gushakisha amakipe izatizamo; Moses Nyamurangwa wari wavuye muri Sunrise umwaka ushize, Jean Bosco Kayitaba ndetse na Nkubana Mark watunguye benshi kuri uru rutonde mu gihe yari amaze iminsi yitwara neza.

Ku birebana na myugariro Ndahiro Eric uheruka kugirana ibibazo n’ubuyobozi bw’iyi kipe, amakuru aravuga ko yamaze kubabarirwa akazaba ari kumwe n’iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha.

Iyi kipe kandi yatangiye ibiganiro na Hakizimana Muhadjili wasoje amasezerano, ikaba imuha miliyoni 15Frws kugira ngo asinyire andi masezerano y’imyaka ibiri, gusa ngo aya mafaranga ntarayafata ngo kuko we yifuza miliyoni 35Frws ubusanzwe zihabwa abanyamahanga.

Iyi kipe izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup kandi iravugwamo ko yatangiye gushaka amaraso mashya, aho nyuma yo kwikubita muri Bugesera FC ishaka Ani Elijah bikanga, kuri ubu ngo yageze no muri Kiyovu Sports aho irimo kwifuza Richard Kilongozi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.