Rusizi-Karongi: Amahugurwa y’imyigishirize ku buzima bw’imyororokere yazanye impinduka mu bigo by’amashuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu turere twa Karongi na Rusizi barishimira impinduka zigaragara mu bigo by’amashuri bayobora nyuma y’uko bahawe amahugurwa y’imyigishiriza ku buzima bw’imyororokere bahawe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) hamwe na Imbuto Foundation. Aba bayobozi bakavuga ko aya masomo azafasha mu kugabanya inda ziterwa abangavu ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.

Ibi abayobozi b’ibigo by’amashuri babitangaje mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2024, ikaba yari inama yo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu mahugurwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe na REB, Imbuto Foundation ku bufatanye na UNFPA.

Mu mwaka wa 2015 ubwo hatangiraga integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (Competent Based Curriculum), nibwo hatangijwe gahunda yo gushyira imbaraga mu masomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, amasomo ajyanye n’uburenganzira bw’aban ndetse n’amasomo agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ku mashuri [Comprehensive Sexuality Education (CSE)].

CSE ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo kongerea abanyeshuri ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere maze yongerwa mu yandi masomo yari asanzwe. Gusa iyi gahunda ikijyaho yahuye n’imbogamizi zo kuba hakiri abarimu ndetse n’ababyeyi bafata ko kuvuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari ugushira isoni cyangwa bakabifata nko gutandukira ku muco Nyarwanda, bityo mu kubyigisha abana bakaba babigendamo biguru ntege.

Zimwe mu ngaruka zikomeye ziterwa no kutigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zigaragazwa n’abangavu babyara inda zitateguwe, aho mu mwaka wa 2023 mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro byo mu Rwanda habariye abangavu 22 055 barimo 16 650 bari hagati y’imyaka 18 na 19, na 5 354 bari hagati y’imyaka 17 na 14, ndetse na 51 bari munsi y’imyaka 14.