Rutahizamu ukomeye ndetse ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Bugesera FC yananiranwe na Police FC

Ikipe ya Police FC yo mu Rwanda yavuye muri gahunda zo kugura rutahizamu ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Bugesera FC, Ani Elijah kubera ko bananiwe kumvikana ku byo uyu mukinnyi asaba Police FC nayo ntibashe kubimuha.

Ikipe ya Police FC ikaba ari ikipe ikomeje kwiyubaka ndetse inashaka abakinnyi bakomeye kugira ngo izabashe kwitwara neza mu mikino ya shamiyona y’umwaka utaha w’imikino 2024-2025, ndetse iyi kipe ikaza izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2024/25.

Rutahizamu Ani Elijah ni umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino turangije aho yatsinze ibitego 15 akaba abinganya na Victor Mbaoma wa APR FC.

Ani Elijah wifuzwa n’ikipe y’igihugu, Amavubi akaba yari yatekerejweho na Police FC kugira ngo bamushakeho umusaruro w’ibitego mu busatirizi ariko bikaba bitaje gukunda ko bumvikana kubera ibyo asaba iyi kipe itabashije kumwemerera.

Ku rundi ruhande, Nduwayezu Emmanuel uzwi nka Emmy Fire ushinzwe gushakira Police FC uyu mukinnyi yavuze ko Ani Elijah akiri umukinnyi wa Bugesera FC ndetse akiyifitiye amasezerano y’umwaka, bityo ko kumugura ngo akinire Police FC bidashoboka.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Emmy Fire yagize ati: “[Ibyo kujya muri Police FC] ntabwo byakunze. Ni umukinnyi wa Bugesera FC, buri kipe yamushaka bavugana. Ibyo Police FC yaduhaye twabyanze, ntabwo twabyemera. Kuba tutabyeemera rero, nta kipe yasinyiye”.

Emmy Fire yakomeje agira ati: “Ibyo yifuzaga ntabwo Police FC yemeye kubitanga. N’ibyo ikipe ya Police FC yamuhaga ntabwo yari yiteguye kubyakira. Aracyari umukinnyi wa Bugesera FC, ikipe yamushaka yamwegera cyangwa ikampamagara.

Abajijwe ku makuru arimo kuvugwa ko Ani Elijah yaba ashobora kwerekeza mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Emmy Fire yavuze ko ibyo ntabiriho ariko ko hari andi makipe amwifuza ariko we akavuga ko yifuzaga ko umukiriya we yakwerekeza muri Police FC.

Rutahizamu Ani Elijah yageze muri Bugesera FC mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2023, asinya amasezerano y’imyaka ibiri aho azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2025.