Umutwe wa M23 warahiriye gufata umurwa mukuru Kinshasa, FARDC yigamba kwisubiza uduce

Umutwe witaje intwaro wa ARC/M23 urwanya leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo watangaje ko ufite gahunda yo gufata umurwa mukuru w’icyo gihugu, Kinshasa ndetse mu gihe cya vuba ariko igisirikari cy’iki gihugu cyo kikavuga ko kirimo kwisubiza uduce dutandukanye cyari cyarambuwe n’uyu mutwe.

Hashize iminsi ingab za Congo zigaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 aho zagiye zikoresha imbunda ziremereye, ibifaru ndetse n’indege z’intambara zirimo za Sukoi-25, zikavuga ko zirimo kugenda zigarurira tumwe muri utwo duce.

Nyuma y’uko taliki 16 Gicurasi 2024 Minisitiri w’ingabo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba atangaje ko bigaruriye ibice bya Vitshumbi na Kibirizi, umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya ruguru Lt Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yatangaje taliki ya 22 Gicurasi 2024 ko bigaruriye ibice bya Bweru, Bihambwe, Mema, Kaniro, Kavumu, Kasake, Kashovu na Bitonga.

Nyuma y’imirwano yabereye muri teritwari ya Masisi kuri uyu wa Kane taliki 23 Gicurasi 2024, Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye  ikorera muri RDC yatangaje ko igisirikari cya FARDC cyigaruriye imisozi y’ingenzi ya Numba, Kiluku n’agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Albert.

Ku rundi ruhande, Colonel Nsabimana ushinzwe Igenamigambi muri M23, ku italiki ya 23 Gicurasi yasuye abaturage bo mu gace ka Kinigi muri teritwari ya Masisi abaganiriza ku mpamvu zatumye uyu mutwe wegura intwaro zirimo ubuyoboi bubi bukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Source: IGIHE.COM