Manirareba wigeze kujyana Kiliziya Gatolika mu nkiko yatanze kandidatire ye ibura imikono y’abantu 600 bagomba kumusinyira

Manirareba Herman wamenyekanye cyane ubwo yajyanaga Kiliziya Gatolika mu nkiko ayirega kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda yashyikirije kandidatire ye ituzuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho ashaka kuziyamamariza umwanya w’UUmukuru w’Igihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2024 nibwo Manirareba Herman yatanze kandidatire ye ibura imikono y’abantu 600 bamushyigikiye, yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa.

Mu byangombwa bisabwa ushaka kuba umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Manirareba yaburaga urutonde rw’abantu 600 bagomba kumusinyira maze ashimangira ko kurubona bitoroshye. Ati: “Ntibyoroshye, ariko nyine ibyo nabonye nabitanze. Ibindi nabyo ndateganya kubitanga nkurikije ibyo amategeko agenga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga”.

Yakomeje agira ati: “Gusaka iriya mikono ya bariya bantu 600 ntabwo byoroshye, aho twagiye tugera twagiye duhura n’imbogamizi, inyinshi zishingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibintu byerkeye amatora. Ubundi amayora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ni amatora y’Abanyarwanda.”

Manirareba Herman ni umuturage wo mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Gitare mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi ariko si ho atuye kuko kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali.

Ivomo: IGIHE