Rulindo: Umuyobozi ukomeye yafatiwe mu kabari asambanya umukozi we

Inkuru yabaye kimomo kuri uyu wa Kane taliki 23 Gicurasi 2024 mu karere ka Rulindo ni iy’umugabo utavuzwe amazina kubera umutekano we wafatiwe mu kabari ke kari mu murenga wa Cyinzuzi asambanya umukobwa wamukoreraga muri ako kabari.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024 aho umugore w’uwo mugabo ufite inshingano zikomeye mu murenge wa Cyinzuzi yamutegereje maze ngo bigeze mu masaha ya saa saba zishyira saa munani nibwo umugore yagiye kureba umugabo maze agasanga aryamanye n’umukobwa wabakoreraga ku kabari yanasinze.

Uretse kuba uyu mugabo ari umuyobozi ukomeye mu murenge, ngo n’umugore we ahagarariye abagore muri uwo murenge ndetse ngo anashinzwe mituweri mu kigo nderabuzima nk’uko byatangajwe n’abaturage bavuganye n’umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru.

Abo baturage bavuga ko uyu mugore yabonye igicuku kinishye maze akajya gushakira umugabo we mu kabari yari yamusize anyweramo, amubuze niko kujya ku kabari kabo maze asanga umugabo aryamanye n’umukobwa usanzwe abakorera.

Umuturage umwe yagize ati: “Amakuru y’uwo mugabo ntaraboneka kuko nyuma y’uko telefone ye ayimennye nanubu ntiri gucamo. Umukobwa yasohotse ahita ahunga nyirabuja, asigara (nyirabuja) ahondagura umugabo we”.

Aba baturage bavuga ko biteye isoni n’agahinda ngo kuko uyu mugabo asanzwe aba mu murenge wa Cyinzuzi ngo none akaba yambitse abandi bagabo urubwa.

Aya makuru kandi yashimangiwe n’uwo mukobwa wafashwe asambana na shebuja bakundaga kwita Divine aho yavuze ko yari inshuro ya kabiri aryamana na shebuja ngo kuko hari n’ikindi gihe bigeze kujyana ku Gisenyi babikorerayo, agakomeza ashimangira ko bidakorwa ku ngufu.

Uyu mukobwa yashimangiye ko nta rukundo afitanye na shebuja ngo kuko batenda kubana, ahubwo ko babikoreshwa n’irari.

Agaragaza kandi ko yababajwe na nyirabuja wavuze ko igihe cyose aba yabuze umugabo we ngo baba bari kumwe na Divine ngo kandi atari ko bimeze, akavuga ko yashatse kubimusobanurira ariko abona nyirabuja aramurusha uburakari bituma amuhunga.