Karongi: Umukecuru w’imyaka 81 yahubutse kuri moto yitura hasi

Umukecuru w’imyaka 81 witwa Suzana Bajyagahe wo mu karere ka Karongi, mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Burunga yahubutse kuri moto yikubita hasi ibye birangirira aho.

Ibi byabaye mu masaha y’igicamunsi yo kuri iki Cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024 ubwo uyu mukecuru yari avuye iwe mu rugo agatega moto yerekeza mu Gasenyi, maze iyi mpanuka ikaza kuba ubwo bari bageze mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi.

Uyu mukecuru yituye hasi hashize umwanya utari munini afashe moto, maze biba ngombwa ko bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Kirambo ariko bagerayo yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko iyi mpanuka yatewe no kuyobora nabi k’uwari utwaye moto.

Gitifu Nsanganira yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe uwari utwaye moto ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Bwishyura.

Polisi y’u Rwanda ahora ikangurira abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda uburangare ngo kuko 80% z’impanuka zibera mu muhanda kuzirinda bishoboka mu gihe abakoresha umuhanda bubahirije amategeko y’umuhanda.