Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya, Mvukiyehe Juvènal yangirwa kwinjira mu nteko

Nkurunziza David yatorewe kuba perezida wa Kiyovu Sports mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Nteko rusange yagombaga gutangira saa munani, yaje gutangira hafi saa kumi, mbere y’uko itangira abanyamuryango basabye Mbonyumuvunyi Karim wari perezida na Muhire Jean Claude wari visi perezida ko begura hakaza amaraso mashya, akaba ari nako byagenze baregura maze batora David.

Nyuma y’igenda rya Juvenal, Nkurunziza yari umaze igihe kinini afasha Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu buryo bw’amafaranga.

David watorewe kuyobora Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 3, yahigitse Hakizimana Ally bari bahanganye.

Visi Perezida wa mbere yabaye Karangwa Joseph wari usanzwe uyobora inama y’ubutegetsi mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko akomeza kuba Maitre Mugabe Fidéle mu gihe umucungamutungo akomeza kuba Makuta Robert.

Mbere y’uko kandi iyi nteko rusange iba, hagaragaye ikibazo cy’uko Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe yageze ahagombaga kubera Inteko Rusange ariko yangirwa kwinjira, bamubwira ko atabyemerewe.

Source: ISIMBI