Muhire Kevin yaciye amarenga ko ashobora gutera umugongo Gikundiro

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko nubwo ari mu biganiro n’iyi kipe hari andi makipe yo hanze barimo kuvugana.

Muhire Kevin amasezerano ye muri Rayon Sports yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2023-24 aho basoje ku mwanya wa 2 muri shampiyona inyuma ya APR FC yegukanye igikombe.

Hagiye havugwa inkuru nyinshi ko yamaze gusezera kuri iyi kipe batazakomezanya mu mwaka utaha, gusa we avuga ko bari mu biganiro nubwo hari andi makipe yo hanze y’u Rwanda barimo kuvugana.

Ati “Muri Rayon Sports nasoje amasezerano ubu ndi mu ikipe y’igihugu ni ho nshyize umutima ku mikino ibiri iri imbere, navuga ko muri Rayon Sports nta masezerano mfite yararangiye, rero turi mu biganiro ariko uko turi mu biganiro ni nako ndi mu biganiro n’andi makipe yo hanze, aho bizagenda neza ni ho nzajya.”

Gusa amakuru ISIMBI yamenye aturuka mu bantu ba hafi b’uyu mukinnyi, ni uko kuba yakongera amasezerano muri Rayon Sports bigoye, we yamaze gufata umwanzuro wo kugenda.

Aba yaranagiye mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira ariko kuko iyi kipe yari imaze gutakaza abakinnyi benshi yanga kuyisiga yonyine, biba ngombwa ko ategereza.

Ivomo: ISIMBI