Nyamasheke: Umwana w’umukobwa yakurikiye bagenzi be kwahira ubwatsi birangira arohamye mu Kivu

Umwana w’umukobwa wimyaka 16 witwa Irabizi Marlène wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri GS Mushungo mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatanu w’iki cyumweru gishize, ubwo yari ajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku kirwa cya Mushungo, muri uwo Murenge, akurikira bagenzi be bari bagiye koga , ararohama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Ingabire Claude, yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa asanzwe ari uwo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yigaga ataha mu rugo rwo kuri iki kirwa cya Mushungo, yari avanye n’abandi kwiga,bagiye kwahira ubwo bwatsi aho guhita babutahana bakabanza koga mu Kivu.

Yagize ati “Bamusize ku nkengero bajya koga, we abanza gutinya kuko atari abizi. Uko abakobwa bagenzi be bari bajyanye bagendaga boga bibira bongera buburuka abona bishimye, na we yakuyemo imyenda ajya mu kindi gice cy’ikiyaga cya Kivu bagenzi be ntibamenya ko ari ho yagiye kogera.’’

Akomeza agira ati “Bamaze koga bagiye kureba ubwatsi ngo batahe, barebye aho bamusize bahabona imyenda yonyine we baramubura, baratabaza, abaturage baraza barashakisha n’ubu .”

Gitifu Ingabire Claude, yatangaje bagiye kuganiriza Imidugudu ikora ku kirwa ngo irebe uburyo bwo kugenzura abana babo, cyane cyane abato, batanazi koga, bakabakumira.

Abakuru bakogana ubwirinzi (Jilets), bakanogera ku nkengero, aho kujya kure habateza ibibazo by’imfu.

Source: IMVAHO NSHYA