Rubavu: Abarwanyi ba Wazalendo barashinjwa kwica umuturage bagatwara ihene ze

Abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufatanyije n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23, barashinjwa kwica umuturage witwa Samvura Joseph wo mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Rubavu maze bagatwara ihene ze 24 yari aragiye.

Umuseke dukesha iyi nkuru uravuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba kuri iki Cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024, ubwo uyu muturage yari aragiye ihene ze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo maze abo barwanyi bakaza bashaka kuzimwiba bikarangira bamwambuye ubuzima ndetse bashorera ihene 24 barazitwara.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana wabonye ayo mahano aba, yavuze ko abo barwanyi ba Wazalendo baje bagamije kwaka Samvura ihene ze maze ngo ubwo yageragezaga gutabaza bamukubita icyuma cy’imbunda mu mutwe.

Yagize ati: “Nari ndi guhinga mu kibaya na we aragiye ihene n’uko numva arimo gutabaza bituma mpita ngenda kureba ikibaye nsanga aba Wazalendo babiri barimo kwiruka bajyana izo hene muri Congo”.

Uyu muturage akomeza avuga ko haje undi musore na we wari utabaye maze bafatanya gushaka uwo musaza witwa Samvura Joseph, basanga ari mu gihugu bamuteye ibyuma bibiri mu mutwe arimo guhirita maze bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima cya Busasamana ari naho yaguye.

Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gikunze kuvogerwa n’ingabo ziri ku rugande rw’igisirikari cya Congo, FARDC akenshi bakabikora bagamije gushimuta amatungo y’abaturage.