Umuraperikazi Nicki Minaj yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj yarekuwe nyuma yo gufungwa amasaha agera kuri atandatu ubwo yakekwagaho gukoresha ibibyabwenge.

Uyu muraperikazi w’imyaka 41 yafatiwe mu gihugu cy’u Buhorandi mu mujyi wa Amsterdam aho yanyuze kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gicurasi 2024 ubwo yari avuye muri Amerika yerekeza i Manchester mu Bwongereza aho yagombaga gukorera igitaramo cyiswe ‘Pink Friday 2 World Tour’.

Akigera mu mujyi wa Amsterdam ntibyamugendekeye neza kuko yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko abapolisi baho bari basatse ibikapu bye bagasangamo urumogi, ariko we akavuga ko gufungwa kwe bitaturutse ku mpamvu y’urumogi ngo kuko rusanzwe rwemewe mu Buhorandi, ahubwo akavuga ko byaba byaraturutse ku kagambane yakorewe n’abatarashakaga ko akora igitaramo.

Nicki Minaj yivugira ko yaje kurekurwa amaze gutanga amande nyuma yo kumara amasaha ari hagati y’atanu n’atandatu maze bigatuma agera i Manchester yakererewe cyane aho abafana basagaga 20 000 bamutegereje bikarangira babwiwe ko atakije.

Icyakora byabaye ngombwa ko abari bashinzwe iki gitaramo bemeza ko amatike yari yaguzwe akomeza kugira agaciro kugeza igitaramo gisubukuwe.