Abakinnyi batatu b’Amavubi birukanwe ubwo bari mu mwiherero

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi yatangiye kugabanya abakinnyi afite mu mwiherero aho yamaze kwirukana batatu barimo babiri ba Gorilla FC ndetse n’umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2024 nibwo umutoza Frank Spittler yasezereye Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samwel bakina mu ikipe ya Gorilla FC ndetse yirukana n’umunyezamu wa Niyongira Patience usanzwe akinira Bugesera FC.

Amavubi amaze iminsi umunani atangiye umwiherero aho barimo kwitegura imikino izabahuza n’ikipe y’igihugu ya Benin ndetse na nyuma y’aho bakazahura na Lesotho mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ikipe y’Igihugu ikaba yaratangiye uyu mwiherero ikoresha abakinnyi basanzwe bakina imbere mu gihugu ariko n’abakina hanze bakaba bakomeje kuza bitewe n’uko baba barangije za shampiyona z’aho bakiniria.

Kugeza ubu mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, abamaze kuhagera ni Rwatubyaye Abdul na Rubanguka Steve gusa mu gihe abahamagajwe muri uyu mwiherero mu bakina hanze ari 17. Aba bakinnyi bakazafasha ikipe y’Igihugu kuzakina imikino ibiri y’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu itsinda rya Gatatu u Rwanda ruherereyemo.

Kugeza ubu u Rwanda ruyoboye itsinda C aho rufite amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo rukanganya na Zimbabwe. Rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite amanota 2 aho inganya na Zimbabwe na Lesotho, hagaheruka Benin ifite inota rimwe.