Papa Francis arashinjwa gukoresha imvugo itukana ubwo bari mu nama yiga ukuntu abatinganyi baba abapadiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis aravigwaho gukoresha imvugo itukana ndetse yandagaza abaryamana bahuje ibitsina nk’uko byagarutsweho n’ibitangazamakuru byo mu Butaliyani kuri uyu wa Mbere.

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize ubwo Papa Francis yari mu nama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika mu Butaliyani, yasabye Abasenyeri kutakira abaryamana bahuje ibitsina mu iseminari ya Kiliziya Gatolika, anavuga ko abaryamana bahuje ibitsina badakwiye kwemererwa kuba abapadiri.

Ibi Papa Francis yabivuze ubwo yari abajijwe n’Abasenyeri bari mu nama niba abaryamana bahuje ibitsina bashobora kwemererwa kuba abapadiri mu gihe cyose baba biyemeje kutazashaka.

Ikinyamakuru cyitwa Corriere Della  Sera cyo mu Butaliyani kivuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika yavugaga mu rurimi rw’Igitaliyani aho yakoresheje imvugo nyandagazi, iki kinyamakuru kigakomeza kivuga ko Papa Francis atari azi uburemere ayo magambo afite mu Gitaliyani.

Iki kinyamakuru gikommeza kivuga ko abasenyeri basetse cyane ubwo Papa yakoreshaga ijambo ‘frociaggine’ risanzwe rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi mu rurimi rw’igitaliyani dore ko ururimi kavukire rwa Papa atari igitaliyani.