Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze aho bageze bishyura umwenda uremereye yasanze iyi kipe ifite

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko akigera muri iyi kipe yayisanganye amadeni ya miliyoni zirenga 820 y’amafaranga y’u Rwanda bakaba bamaze kwishyura hafi ½.

Ni mu kiganiro Rayon Time cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2028 aho yagarutse ku makuru menshi ari muri iyi kipe.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibintu byose bisaba kubaka gake bigahabwa umurongo, mu gihe amaze muri iyi kipe yasanze ifite amadeni ya miliyoni 827 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Twaraje dusanga dufite amadeni 827, ubwo buzima urumva ni ikibazo, turimo turagenda turwana no kwishyura abantu, abakinnyi, amahoteli ibyo ni ikibazo bisaba kubanza kubaka.”

Yakomeje avuga ko mu myaka 2 ya mbere hari icyorezo cya COVID nta ntacyo bishyuye ariko nyuma batangiye kwishyura bakaba bamaze kwishyura hafi ½ ndetse n’ideni risigaye batanze umurungo w’uburyo azajya yishyurwamo.

Ati “Ayo mafaranga birumvikana ko yari menshi kandi ikindi mwibuke ko imyaka ibiri ya mbere ya komite tuyoboye yari Covid, ntacyakozwe byari ibibazo, ubu rero nubwo ntafite imibare neza ariko byagiye bigabanuka tugenda tuyishyura, ikindi gikomeye ni uguha umurongo w’uko muzayishyura, niba ari amasezerano mugirana y’uko muzishyura cyangwa mukaganira n’abo mufitiye amadeni, icyo ni ikintu gikomeye mbere kitabagaho ariko ndakeka ko hafi ½ cyagiye cyishyurwa, ibindi tubiha umurungo.”

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nubwo batatwaye ibikombe ariko ibyo bubatse bizorohera abazabasimbura kuba batwara ibikombe kuko nta kazi kenshi bazigera bahura na ko.

Ati “Ntabwo twatwaye ibikombe ariko hari iby’ubakwa, hari igihe umuntu yandika ‘I’ iburaho akadomo ko hejuru ariko wayibona ukabona ko ari ‘i’ ukaba wanayisoma, rero ndanizera ko komite izacyura igihe mu kwa 10, indi yaza ikayisumbura, twubatse ‘I’ bazashyiraho akadomo ntabwo ibibazo twe twahuye na byo by’ayo madeni no guhuriza abarayon hamwe bari baragize ibibazo, ibyo ntibizabagora ntabwo ikipe izamugora ahubwo komite izaza icyo gihe ishobora guhangana no gutwara ibikombe kuko iby’ibanze bituma ibikombe bitwarwa bizaba bihari.”

Uwayezu Jean Fidele na Komite ye barasoza manda ya bo mu Kwakira 2024 kuko batowe muri 2020, bamwe barifuza ko yakomeza abandi bakavuga ko yagenda bagatora abandi, gusa we inshuro zose yabajijwe kuri iki kibazo niba azongera kwiyamamaza, yavuze ko bizaterwa n’abakunzi b’iyi kipe icyo bazifuza ni cyo kizagena uzayobora.

Inkuru ya ISIMBI.RW