Umuhanzikazi Tems yasigirije Beyonce baherutse gukorana kugeza ubwo avuga ko amufata nk’Umwamikazi w’umuziki

Umuhanzikazi Tems uri mu bagezweho ndetse bakunzwe ku mugabane wa Afurika yavuze ibigwi Umunyamerikakazi Beyonce baherutse gukorana umuziki, kugeza ubwo avuga ko mu maso ye amubona nk’umwamikaiz w’umuziki.

Temilade Openiyi umaze kwamamara nka Tems ni umwe mu bahanzikazi beza Nigeria ifite ndetse b’abahanga ku burryo amaze kumenyekana mu ruhando rw’abahanzi bo ku isi aho kuri ubu yifashihswa n’ibyamamare bikomeye ku isi aho abifasha mu ndirimbo yaba kuzandika ndetse no mu kuziririmba.

Tems yavuze ko nubwo hashize igihe akoranye umuziki na Beyonce, ko na n’ubu bikimugoye kubyakira. Ati: “Kugeza n’ubu ntabwo ndabyakira ko nakoranye na Beyonce, byarangoye kubyakira kuva ku munsi wa mbere nsinya amasezerano na we”.

Tems yakomeje agira ati: “Mbona mu maso yanjye Beyonce ari we mwamikazi w’umuziki, kuba yaranyizeye tugakorana ni zimwe mu nzozi nari mfite ntarinzi ko zizaba impamo. Byagize uruhare runini mu kwagura umuziki wanjye”.

Umuhanzikazi Tems yamamaye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo; Essence, Free Mind, Higher n’izindi… Avuga ko yizeye ko n’ikindi gihe azakomeza gukorana na Beyonce cyane ko biri mu masezerano bagiranye.