Umuntu ufite virusi itera SIDA ashyingiranwa n’utayifite bakabana neza nta wanduje undi

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko bishoboka ko umuntu ubana n’ubwandu bwa virusi itera Sida ashobora gushyingiranwa n’utabufite bakabana neza ndetse bakabyara umwana muzima bityo zigaheraho zimara impungenge abakivuga ko badashobora gushakana umwe abana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida undi atabufite.

Kugeza ubu ubushakashasi bw’inzego z’ubuzima mu Rwanda bugaragaza ko abantu babiri bashobora kubana nk’umugore n’umugabo, umwe afite virusi itera Sida undi atayifite ntibanduzanye mu gihe icyo aricyo cyose ufite ubwandu bwa virusi afata imiti neza kandi ku gihe nk’uko byemezwa na Dr Murerwa Mireille Joyce ushinzwe ubundi bwirinzi kuri virusi itera SIDA muri RBC.

Dr Murerwa Mireille agira ati: “Ni ibintu byagiye byibazwaho cyane ariko aho tugeze ubu dufite imiti myiza abantu bashobora kubana nta kibazo, mu gihe umuntu abana n’umuntu ufite virusi itera sida anywa imiti neza ku gihe adasiba na rimwe, uwo babana ntiyamwanduza. Turashishikariza cyane ababana uwanduye adafata neza imiti, ni inshingano z’uwo babana gufasha mugenzi we gufata neza imiti kugira ngo ataba yamwanduza, cyangwa mu gihe ari umugore akaba yakwandura akananduza umwana babyaye. Ubu bihagaze neza tugiye dufite abashakanye dukurikirana ahantu hagiye hatandukanye”.

Ibi byo kuba abantu babana kandi ntibanduzanye byemezwa kandi n’umuturage uvuga ko amaranye n’umugore we imyaka 9 yose babana nk’umugabo n’umugore, umugore akaba afite virusi itera sida mu gihe umugabo ntayo, ndetse ngo bakaba baranabyaranye umwana muzima.

Mu buhamya uwo muturage atanga avuga ko yabanje kugira ubwoba ubwo yamenyaga ko umugore we yanduye, ngo ku buryo byamuteye guhunga urugo ariko nyuma yaho aza kwiyakira aragaruka barabana baranabyara ku buryo umugabo n’umwana ari bazima ndetse bakaba bari no gutera imbera.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima mu Rwanda zemeza ko ingo zirenga ibihumbi 20 zibana umwe afite virusi itera sida undi atayifite. Aba bakurikiranwa n’abaganga bagapimwa buri mezi atatu, uwo basanze ubwandu bukigaragara mu maraso, mugenzi we bamuha imiti akoresha mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Dr Murerwa Mireille Joyce yemeza ko ufite virusi ya sida ashobora kubana n’utayifite ntibanduzanye

Ivomo: ISANGO STAR