Habimana usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yagejeje kandidatire ye muri NEC ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Habimana Thomas usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri akaba n’umuhanzi yashyikirije kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Gicurasi 2024 aho ashaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Habimana Thomas usanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya Hope Technical Secondary School riherereye mu karere ka Rubavu, akaba n’umuhanzi aho azwi ku ndirimbo yise ‘Intumwa za rubanda’, yashyikirije NEC kandidatire ye aho yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku isaha ya saa tanu n’iminota 15 zo kuri uyu wa Gatatu.

Habimana Thomas ubaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, avuga ko  yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Habimana Thomas yagize ati: “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu”.

Yavuze ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa ndetse anashimangira ko asanzwe abayeho nk’umunyepolitiki cyane ko ngo ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Ati: ” Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanje umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida. Ni iby’agaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro”.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza taliki ya 30 Gicurasi 2024, nyuma hakazatangazwa abujuje ibisabwa nyuma y’uko zisuzumwa kugira ngo batangire ibikorwa bwo kwiyamamaza biteganyijwe ko bizatangira ku ya 22 Kamena 2024.