Menya ibyihariye ku gitaramo kidasanzwe Israel Mbonyi agiye gukorera muri Kenya aho itiki ya make ari ibihumbi 30Frws

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yaba mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yateguje igitaramo gikomeye agiye gukorera muri Kenya.

Iki gitaramo ’Africa Worship Experience’ byitezwe ko kizaba ku wa 10 Kanama 2024, gitegerejwe kubera muri Stade yitwa Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu Mujyi wa Nairobi.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko aho iya make ari ibihumbi bitatu by’amashiringi ya Kenya, hafi ibihumbi 30 Frw.

Itike ya VIP iri kugura ibihumbi umunani by’amashilingi ya Kenya, bivuze hafi ibihumbi 80Frw, mu gihe muri VVIP itike yaho iri kugura ibihumbi 12 by’amashilingi ya Kenya (akabakaba ibihumbi 120Frw).

Itike izaba ihenze muri iki gitaramo izaba igura ibihumbi 20 by’amashilingi ya Kenya hafi ibihumbi 200Frw.

Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo uyu muhanzi ateganya gukorera mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024 icyakora akazava muri Kenya yerekeza muri Uganda aho afite ibitaramo bibiri.

Igitaramo cya mbere muri Uganda, Israel Mbonyi azagikorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024 mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azaba ataramira i Mbarara ho muri Uganda.

Inkuru ya IGIHE