RDC: M23 yafashe ikirombe n’agace kegereye Kanyabayonga

Imirwano ikomeye yahuje umutwe wa M23 na FARDC n’abambari bayo mu gace kegereye Kanyabayonga,yarangiye uyu mutwe uzwi nk’Intare za Sarambwe wigaruriye agace kitwa Cagara.

Umujyi wa Cagara uherereye muri Teritwari ya Rutshuru hafi ya Kanyabayonga mu ntera ya Kilometero 20, niho imirwano ikaze yabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Aya makuru yemejwe na Bwana Omar Kavota Umuvugizi wa sosiyete Sivile muri ako gace.

Ubuyobozi bwa FARDC bwirinze kugira icyo butangaza ku ifatwa ry’umujyi wa Cagara, gusa abarwanyi bo muri Wazalendo babarizwa mu mutwe wa CMC/FAPC bakuriwe na Gen.Ndaribitse Bigabo uvuka muri ako gace, yemereye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko bataye ibyabo bagahunga.

Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Kanyabayonga ivuga ko ingabo za FARDC zikomeje kurundwa muri uwo mujyi, ikindi nuko bamwe mu baturage batangiye guhunga umujyi wa Kanyabayonga.

Umuvugizi wa FARDC, Lt. Col Kaiko Ndjike ku munsi w’ejo nanone yatangaje ko ikirombe cya Lumbishi cyigaruriwe na M23.

Bwana Kaiko yagize ati: “Agatsinda gato k’abarwanyi ba M23 kabashije kuduca mu rihumye kinjira mu rukuta rw’ingabo za FARDC twunva kamaze gufata Lumbishi.

Umunyamakuru ukomeye mu gihugu cya Congo Justin Kabumba nawe yemeje aya makuru abicishije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati: birababaje kuba M23 ariyo irikugenzura agace gakize ku mabuye y’agaciro ka Lumbishi.

Agace ka Lumbishi gaherereye muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’amajyepfo gacukurwamo amabuye ya Tromarine, Gasegereti n’andi menshi.

Kagenzurwaga n’igisirikare cy’u Burundi, FDNB ndetse na FDLR iyobowe na Maj. Nyatabango.