Umushumba wa Kiliziya Gatulika yasabye imbabazi ku magambo yavuze asebya ndetse anatesha agaciro abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasabye imbabazi ku magambo byavuzwe ko yavuze atesha agaciro abagabo baryamana bahuje ibitsina, avuga ko atari agamije kugira uwo akomeretsa.

Itangazo Vatican yashyize ahagaragara risobanura ko Papa nta muntu yari agamije gukomeretsa ndetse “asabye imbabazi uwo iryo jambo ryakomerekeje.”

BBC yanditse ko ubwo yari mu nama y’Abepisikopi mu Butaliyani, Papa Francis yavuze ko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina batagomba kwemererwa kwiga amasomo abinjiza mu mirimo ya gisaseridoti.

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Papa, Matteo Bruni yatangaje ko nubwo iyi nama yabereye mu muhezo ariko yanditsweho ibintu byinshi ndetse Papa yabimenye byose.

Matteo Bruni ati “Papa ntabwo yari agamije kugira uwo ababaza cyangwa gutesha agaciro abagabo baryamana bahuje ibitsina ndetse asabye imbabazi buri wese wababajwe cyangwa wakomerekejwe n’ijambo ryakoreshejwe.”

Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye Papa Francis yagiye atangaza ko abantu bose bahawe ikaze muri Kiliziya Gatolika kuko nta muntu udafite icyo yamarira Isi.

Abashyigikiye Papa Francis batangaza ko hari impinduka zabayeho mu bihe bitandukanye cyane cyane uburyo Kiliziya Gatolika ifata abaryamana bahuje ibitsina n’uburenganzira bahabwa.

Mu minsi mike ishize Papa Francis yagaragaje ko mu bihe bibaye ngomba abaryamana bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha gusa abepisikopi bo mu bice byinshi by’Isi bamaganiye kure iyi ngingo.

Source: IGIHE