Vision FC ikomeje gutanga icyizere cyo kwerekeza mu Cyiciro cya mbere mu gihe ibya AS Muhanga byayoberanye

Ikipe ya Vision FC yakomeje intambwe iyiganisha mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo gutsinda Intare FC mu gihe AS Muhanga yakomeje hamana itarabona inota na rimwe.

Ni mu mikino y’umunsi wa Kabiri mu ya kamarampaka (Play-Offs) yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, ku bibuga bitandukanye.

Vision FC yari yakiriye Intare FC ku mukino wabereye ku kibuga cyo ku Mumena i Nyamirambo, yitwara neza iyitsinda igitego 1-0 igira amanota atandatu ayifasha kuyobora urutonde.

Ni mu gihe AS Muhanga yakomeje kuko yareze Espoir FC igahanwa, yatakarije imbere y’abakunzi bayo itsindwa na Rutsiro FC ibitego 3-1 ndetse igahita iguma no ku mwanya wa nyuma kuko yatsinzwe umukino ubanza.

Rutsiro FC yanganyije na Intare FC y’inota rimwe mu mukino ubanza yagize amanota ane ayemerera kuguma ku mwanya wa kabiri mu gihe igitegereje gukina na Vision FC.

Imikino y’umunsi wa gatatu itegerejwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Gicurasi aho Intare FC izakira AS Muhanga ku kibuga cya Shyorongi mu gihe Rutsiro FC izakina na Vision FC.