Byarangiye abuze itiki! Uwashakaga kuba umukandida ku mwanya w’Ubudepite yabuze uko ataha

Uwitwa Twagirayezu Bertin wo mu karere ka Kamonyi washakaga kuba umukandida wigenga ku mwanya w’ubudepite yavuzweho n’ibinyamakuru bitari bike nyuma y’uko atanze kandidatire ye bagasanga hari ibyangombwa biburamo, maze akavuga ko agiye gucumbika mu Gatsata ngo kuko nta tike imugeza i Kamonyi afite.

Twagirayezu Bertin yari yabukereye ariko asanga ibyangombwa bye bituzuye kugira ngo asabe kuba umukandida mu gihe uyu munsi kuwa Kane taliki ya 30 Gicurasi 2024 wari wo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Nk’uko amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo ngo nta mafaranga y’urugendo amusubiza mu karere ka Kamonyi yari afite bityo ngo akaba agomba kujya gucumbika mu Gatsata mu gihe ategereje ko hari uwayamwoherereza kuri telefone.

Gutangaza ilisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku italiki ya 14 Kamena 2024.