Diane Rwigara yatanze kandidatire ituzuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Shima Diane Rwigara kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko kubona imikono y’abantu bamuzi uyu mwaka atigeze agira imbogamizi nk’uko byagenze muri 2017.
Mu byangombwa yatanze habuzemo icyangombwa kigaragaza ko ntabundi bwenegihugu afite ndetse n’icya muganga wemewe na Leta, maze Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imusaba kubishaka akayibishyikiriza vuba.
Diane Rwigara yigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko biza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga.