Igitego cyo mu minota y’inyongera cyafashije Olympiacos kwegukana igikombe cya Europa Conference League

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyafashije ikipe ya Olympiacos gutsinda Fiorentina igitego kimwe ku busa maze yegukana igikombe cya Europa Conference League, iba n’ikipe ya mbere yo mu Bugereki yegukanye irushanwa ry’i Burayi.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatatu, wari umukino wo ku rwego rwo hejuru ariko iminota 90 isanzwe y’umukino ikaba yarinze irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi maze biba ngombwa ko bongezwa iminota 30 ari nayo ikipe ya Olympiacos yabonyemo igitego.

Ku munota wa 116 nibwo Umunya-Maroc, Ayoub El Kaabi wari imbere y’izamu yatsinze igitego cy’umutwe, umupira wahinduwe na Santiago Hezze ariko bisaba kubanza gutegereza kwa bagenzi be b’abakinnyi n’abafana kubera ko VAR yabanje kugaragaza ko nta kurarira kwabayeho.

Iki gitego cyabaye icya 11 cy’uyu Munya-Maroc, Eli Kaabi atsinze muri Europa Conference League y’uyu mwaka w’imikino. Kikaba igitego cya 16 mu marushanwa y’i Burayi aho ibindi yabitsinze mu matsinda no mu marushanwa yo gushaka itike ya Europa League.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana b’Abagereki bari muri AEK Arena ubwo umupira winjiraga mu izamu, ndetse bikomeza kuba ibyishimo ubwo VAR yemezaga ko igitego cyemewe, aho gutwara irushanwa byatumye ikipe yabo izakina Europa League mu mwaka w’imikino utaha.

Olympiacos ibaye ikipe ya mbere yo mu Bugereki yagukanye irushanwa ry’i Burayi mu gihe iyaherukaga kugera kure ari Panathinaikos yatsindiwe mu mukino wa nyuma wa Europian Cup, itsinzwe na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi mu mwaka wa 1971.