Imirwano hagati ya M23 na FARDC iravuza ubuhuha mu nkengero z’umujyi wa Sake

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024 zabyukiye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’Umujyi wa Sake, uherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko FARDC ari yo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma. Hakoreshejwe imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende.

Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati: “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by’inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”

Bitewe n’iyi mirwano, nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, urujya n’uruza mu muhanda wa Goma na Sake rwahagaze, kandi abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari basanzwe bajya gufasha abari mu nkambi zitandukanye ntabwo bagiyeyo uyu munsi.

Agace ka Mugunga FARDC yashinzemo imbunda ni ko gaherereyemo inkambi yaguyemo ibisasu tariki ya 3 Gicurasi 2024, byishe abasivili 35. Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, washinje izi ngabo guteza izi mpfu bitewe n’uko zashinze imbunda mu nkambi.

Inkuru ya IGIHE.COM