Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi batanu ishinja ikosa itakwihanganira

Ikipe ikundwa na benshi muri shampiyona yo mu Rwanda, Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batanu bose ibashina ku kuba ntacyo bayifashije mu mwaka w’imikino turangije ngo kuko batigeze bakina cyane.

Mu bakinnyi Rayon Sports yatangaje ko yarekuye harimo abanyamahanga bane bari bayimazemo umwaka umwe gusa, abo akaba ari; Youssef Rharb ukomoka muri Maroc, Paul Alon Gomis na Alseny Camara Agogo bakomoka muri Senegal, Emmanuel Mvuyekure ukomoka mu Burundi ndetse hakaza n’Umunyarwanda akaba n’umunyezamu Hategekimana Bonheur.

Umubare w’abanyamahanga bakiniraga Rayon Sports uragabanyutse kuri ubu iyi kipe ikaba igiye gushaka abandi aho amakuru arimo kuvuga ko mu byumweru bibiri biri imbere Rayon Sports ishobora kuzatangaza abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Agaruka ku mwaka utaha w’imikino, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umwiherero baheruka gukora wasize ikipe isabye abantu babiri b’inyangamugayo bazafatanya na komite hamwe n’umutoza mu bijyanye no kugura abakinnyi.

Uwayezu Jean Fidele yakomeje avuga ko bategereje ko umutoza Julien Mette agaruka mu Rwanda kugira ngo bavugane niba azakomezanya na Rayon Sports, gusa akavuga ko Mouhamed Wade we azatandukana n’iyi kipe.

Ku bijyanye no kugura abakinnyi bashya, Uwayezu Jean Fidele yaciye amarenga ko Joachim Ojera ndetse na Willy Essomba Onana baramutse bagarutse babaha karibu, ariko nanone agaragaza abakinnyi badashobora kugura barimo Hakizimana Muhadjili hamwe na Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Madjaliwa avuga ko ikipe itagombye kwizera kubera uko yagiye ababeshya kenshi.