Ikipe ya Motard FC yazamutse mu cyiciro cya kabiri idatsinzwe umukino n’umwe

Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Amakipe atatu yazamutse arimo ikipe ya Sina Gérard ibarizwa mu karere ka Rulindo, Umuri Sports Academy ya Jimmy Mulisa umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ndetse na Motar FC yashizwe n‘umuryango wa abatwara abagenzi kuri Moto bazwi nka ‘Abamotari’.

Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamparampaka ”Playoffs”, agatsinda imikino yazo haba ibanza ndetse n’iyo kwishyura yabaye muri iki cyumweru kuva kuwa gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024 kugeza kuwa kane, tariki 30 Gicurasi 2024.

Kuwa Kane n’ibwo imikino yasozwaga, aho ikipe Motar FC yakiriye ikipe ya Muganza FC kuri Tapis Rouge I Nyamirambo saa 14:00. Uyu mukino woroheye cyane ikipe ya Motar FC kuko yastinze ibitego 3-1 ikipe ya Muganza FC, ibi byahise bituma Motar FC yisanga mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusezerera ikipe ya Muganza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yaganyije 0-0.

Muri aya makipe azamutse, Motar FC niyo kipe yisangije agahigo ko kuzamuka mu cyiciro cya kabiri nta mukino n’umwe itsinzwe muri shampiyona isanzwe kuva yatangira muri Kanama 2023.

Aya makipe azamutse agomba gusimbura ayo mu cyiciro cya kabiri ataritwaye neza (yamanutse) arimo ikipe ya Unity, Impessa FC ndetse n’ikipe ya The Winners FC yikuye mu irushwanwa.

Abafana ba Motard FC barishimye cyane

KigaliToday