Kigali: Umushoferi yagonze umumotari asohoka mu modoka ngo akizwe n’amaguru ariko biranga biba iby’ubusa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo habereye impanuka, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Lexus ifite purake RAC 611M yakoze impanuka maze igonga umumotari, uwari uyitwaye wagaragaraga nk’uwasinze asohokamo ariruka ariko afatwa atararenga umutaru.

Iyi modoka yavaga kuri LP yagonze umumotari ubwo umushoferi wari uyitwaye yashakaga kwambuka umuhanda ngo ajye kuri alimentation iri hafi y’agahanda kajya mu isantere ya Rwarutabura, maze agonga umumotari amusanze mu mukono we.

Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru kiravuga ko uyu mushoferi witwa Paul yakoze iyi mpanuka ubwo yajyaga gusura inshuti ze ziba mu gasantere ka Rwarutabura. Ngo yahamagaye inshuti ze azibwira ko aje kuzigurira agacupe maze ngo agishaka aho aparika nibwo yakoze impanuka.

Imodoka yangiritse cyane imbere ku ruhande rw’ibumoso ndetse no moto isigara mu mapine y’imodoka ariko byabaye nk’igitangaza kubona nta muntu wahaguye. Gusa ngo bitabaje imbangukiragutabara yaje gutwara umumotari kwa muganga. Nta bikomere yari afite bikanganye ariko bagakeka ko yaba yaviriye imbere.