M23 yarashe kuri SADC na FARDC bayabangira ingata bata imodoka

Ubwo ingabo za RDC hamwe n’abambari bayo SADC bateraga M23 mu misozi ya Sake baguwe gituma baraswaho kugeza bataye ikimodoka cy’intambara nkuko amakuru abitangaza.

Amakuru avuga ko SADC yisunze FARDC na FDLR bashaka gutera batunguye M23,batungurwa nuko basanze yabiteguye ngo bakizwa n’amaguru.

Amakuru avuga ko hari abasirikare benshi barashwe, abandi bafatwa mpiri.

Ikinyamakuru Actualité.cd cyatangaje ko FARDC ari yo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23 bikikije imisozi ya Sake, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma.

Ngo hakoreshejwe imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende.

Iyi mirwano ngo yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30/05/2024, ikaba irimo kubera ku misozi y’iteganye n’ umujyi wa Sake.

Umwe mu baturage b’i Sake yabwiye Rwanda Tribune ati “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by’inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”

FARDC n’abambari bayo bateye ahagana saa kumi z’igitondo aho babanje kurasa mu birindiro bya M23 biri ahitwa Madimba na Ngumba biza kurangira babahindukiranye bageze aho bita ku Rupangu na Kimoka.

Inyeshyamba za M23 ngo zarashe ibifaru 5 by’ Ingabo za SADC, ikindi gifaru gifatwa matekwa,hafatwa kandi n’imodoka yo mu bwoko bwa kamyo.

Inkuru ya UMURYANGO