Menya ibyiza 10 utigeze ubwirwa byo kurya amagi ku mubiri wawe

Amagi ni kimwe mu biribwa bifite intungamubiri kandi gikundwa na benshi. Ariko se ni “ikiribwa cyihagije” cyangwa se tugomba kuyirinda kubera igipimo cyo hejuru cya cholestérol cyayo? Muri iyi nkuru tugiye kukuvira imuzi ibyiza byo kurya amagi ndetse turarebe niba nta ngaruka mbi ashobora guteza.

1. Akungahaye ku ntungamubiri

Amagi atanga urebye hafi y’intungamubiri zose tuba dukeneye. Kandi ni isoko ya zimwe mu ntungamubiri bigoye kubona, nka vitamines D na B12, hamwe n’imyungu-ngugu ya iode. Mu gihe ukeneye kubona acides za omega-3, igi rikongereraho n’izindi vitamine z’ingenzi nka A na E.

2. Isoko ya protéines zuzuye

Kuba “protéine yuzuye” bisobanuye ko amagi afite za acides aminés z’ingenzi zose icyenda (9) tuba dukeneye mu gukura, kubaka umubiri no kuwusana. Ibyo ni ingenzi kuko umubiri wacu udashobora gukora ziriya acides kandi ugomba kuzivana mu biribwa. Uretse ibyo, protéine y’igi izwiho kuba igogoye neza kandi ikaba igira protéine iruta iyo nyama y’inka ya ‘steak’ kandi igasa n’iyo mu bikomoka ku mata.

3. Isoko ya ‘choline’

Amagi ni isoko nziza cyane y’intungamubiri yitwa ‘choline’. Iyi ntungamubiri ivugwa gacye ni ingenzi mu kurema uduce tugize uturemangingo no mu gukora k’ubwonko bwacu, harimo no kwibuka. ‘Choline’ ni ingenzi cyane mu gihe cyo gutwita no konsa, mu gihe kandi iyo ihagije mu mubiri ifasha mu gukura no gukora neza k’ubwonko.

4. Afasha imikorere y’umutima

Amagi akungahaye mu ntungamubiri zifasha ubuzima bwiza bw’umutima, izo ni izitwa bétaïne, na choline twavugaga. Inyigo yakozwe ku bantu barenga miliyoni imwe mu Bushinwa yerekanye ko kurya igi rimwe ku munsi bishobora kugabanya kurwara umutima no gucika k’udutsi two mu mutwe. Gusa abahanga bajya inama ko amagi agomba kuribwa mu buryo budakabije kugira ngo agire akamaro ku buzima.

5. Ashobora gufasha kurinda amaso

Uko umuntu akura, ni ibisanzwe ko agenda atakaza kubona neza, ariko indyo zimwe ni ingenzi kandi zishobora gufasha mu kurinda amagara y’amaso. Amagi ni urugero muri izo ndyo: umuhondo w’amagi ubamo igipimo kinini cya ‘carotènes’ zifasha kurinda amaso zikoresheje ibinyabutabire bya lutéine na zéaxanthine – by’ingenzi cyane mu kurinda kwangirika kw’imitsi yo mu maso ndetse n’imboni cyangwa cataracte. Amagi kandi ni isoko nziza ya vitamine A, ingenzi cyane mu gutuma amaso areba neza.

6. Ashobora kurinda gusaza kw’imikaya

Abahanga babonye ko protéines z’amagi zifasha cyane mu buzima bw’imikaya yacu kandi zirinda gutakara kwayo – indwara izwi nka ‘sarcopénie’. Imikaya ikikije amagufa yacu igira umumaro w’ingenzi mu buzima muri rusange, harimo gukora ibisaba imbaraga, ndetse no gukoresha umubiri mu buryo butuma umutima ukomeza gukora neza kandi bikawurinda kurwara.

7. Ashobora kurinda ibiro bikabije

Amagi akungahaye kuri protéines, zifasha umubiri kurusha amavuta ava ku bindi. Inyigo zitandukanye zerekanye ko ifunguro rya mugitondo ririho amagi ari ingenzi kandi rihagisha neza kurusha iriho ibinyamavuta, ndetse ko rirushaho kugabanya kongera ibinure nyuma umunsi ukuze.

8. Afasha kubaka umubiri

Byagaragajwe n’abahanga ko kongera igi ku ifunguro byongera za proteines mu mikaya bikagabanya igipimo cy’ibinure, ibishobora gutera gukomera no kuringanira k’umubiri. Nk’uko umuntu wese ukora siporo abizi, ‘acide aminé’ yitwa leunice ni ingenzi mu kubaka umubiri kandi amagi ni isoko y’ingenzi ya leunice, itanga hafi 500mg za leunice mu igi rimwe.

9. Afasha ubwirinzi bw’umubiri

Amagi arimo intungamubiri zitandukanye zirimo protéines nziza cyane. Ubushakashsatsi buvuga ko amagi afatanywe n’ibikomoka ku mata, bishobora gufasha ubwirinzi bw’umubiri kandi bigakora bimwe mu birinda umubiri indwara zinyuranye.

10. Agira ingaruka nkeya cyane ku bidukikije

Uburyo aboneka, n’uburyo abikwa kandi akaramba bivuga ko amagi agira ingaruka nkeya cyane mu kwangiza ibidukikije ugereranyije n’ibindi biva ku matungo.