Real Madrid yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakinisha ku mukino wa nyuma wa UCL

Ikipe ya Real Madrid yasohoye urutonde rw’abakinnyi izakinisha i Wembley kuri misiyo yise APorLa15 yo gushaka igikombe cya 15 cya UEFA Champions League aho bazahura n’ikipe ya Borussia Dortmund. Gusa umutoza yajyanye abakinnyi bose havuyemo Aurelien Tchouameni wavunitse.

Borussia Dortmund irashaka guhindura amateka y’ibyayibayeho mu mwaka wa 2013 ubwo yaburiraga igikombe i Wembley itsinzwe na mukeba wayo Bayern Munich.

Amakuru aravuga ko umunyezamu Andriy Lunin atajyanye na bagenzi be mu ndege imwe, ko ahubwo azabageraho nyuma kubera indwara y’ibicurane byamufashe kuwa Kabiri bigatuma ahita akurwa muri bagenzi be kugira ngo atabanduza.

URUTONDE